Ijambo Rya Prezida Wa Repubulika Litangaza Itegeko Nshinga Ry’U Rwanda.

 

Bwana Prezida w’Inteko Nkuru y’Ubutegetsi.

Bwana Prezida w’Urukiko rw’lkirenga.

Ba Ministre mwese,

Bajyanama b’Inteko Nkuru.

Ba Prefe n’Abakozi ba Leta mwese,

Ba Bourgmestre n’Abajyanama ba Komini,

Banyarwanda. Banyarwandakazi mwese, tutibagiwe Abanyarwanda bali mu mahanga.

Umulimo lnteko Nkuru y’Ubutegetsi bwa Repubulika irangilije Igihugu ni umulimo ukomeye cyane. lgihugu cyacu gihawe lteka ry’inshinga.

lteka ry’inshinga ni ltegeko andi yose azajya ashingiraho. Lihamije ubutegetsi bwa Demokrasi. Lifite amatwara azahamya umuco wa Demokrasi mu ngingo zose z’amajyambere y’u Rwanda : umuco wa demokrasi mu mubano w’abaturage, mu bucuruzi n’Imali, mu milimo no mu myuga, mu bufatanya bw’abaturage n’abategeka, mu mubano w’amadini, n’amaparti n’indi mitwe abaturage baremera kwishyira mbere, mu bubanyi bwa Repubulika y’u Rwanda n’amahanga yandi.

Demokrasi yaharaniwe n’Igihugu cyose, iratsindirwa tuyiboneye itegeko ry’Inshinga andi mategeko yose azashingiraho, Inteko Nkuru ikwiliye kubishimirwa.

Mu bakwiliye kubishinnirwa, igihugu nticyazibagirwa Prezida w’lnama Amandini RUGIRA. Muli iryo teka nshinga, imbaliro za koma ni enye:

  1. a) Ubwishyirukizana liha abaturage bose bu Repubulika, ali abagobo, ali abagore, nk’uko byatanzwe neza mu Itora rya Kamarampaka : ail abakize ail abakene, ali n’abavamahanga bernera gukulikiza amategeko n’amatwara y’u Rwanda.
  2. b) Ubutandukane bw’ububasha ubutware, ubucamanza n’ubujyanama : kera bigifatanye, abaturage bali nk’imbohe, kuli ubu ubutware bwa etc. ubucamanza bw’Inkiko, n’ubujyanama bw’lnteko z’amategeko biratandukanye, bifite ababihagaraiiye muli Repubulika : bagahuzwa na Prezida w’lgihugu.
  3. c) Intego ikomeye y’ubuprezida bwa Repubulika. Iteka-nshinga ntiryenneye ko Prezicla w’lgihugu aduburwa na Ministre Mukuru. Prezida w’lgihugu niwe uzajya anayobora leta, ayobore politike y’lgihugu cyose afatanyije na ba Ministre atoye mu baturage bu Rwanda. Icyo iteka-nshinga ryemerera Prezida wa Repubulika n’uko yatora Vise-Prezida wo kumufasha mu milirno myinshi Umutegeka w’lgihugu agira, cyangwa kujya amusigaliraho. Vise-Prezida ntaho ahuliye n’uwo ahandi bita Premier Ministre : ubundi Premier Ministre ni we uba ashinzwe politike y’lgihugu, naho Vise-Prezida ni umufasha gusa ; uwo Inteko Nkuru y’lgihugu bireba ni Prezida wa Repubulika uyobora Igihugu cyose akabifatanya no kuyobora ishami limwe ry’ububasha bukomeye ali ryo leta.
  4. d) Umulinno w’lgihugu ntabwo ail ubukonde. Iteka-nshinga ryatenganyije ko ubundi Prezida azajya yitorerwa na rubanda uko myaka me ishize, liteganya ko Ministre ashobora gukurwa ku buministre, liteganya ko uko imyaka me ishize n’Inteko Nkuru ubwayo izajya itorwa; ko uko n’imyaka me ishize marna za Komini na burgmestre bazajya batorwct; liteganya uko ubucamanza buzakora, n’uburyo abazaburebera bazashyirwaho. Demokrasi izirana n’ububata mu butegetsi : ushimwe Igihugu kiramwongeza mu Itora.

lryo Teka-nshinga ryakuyeho rwose unnuco wa gihake na gikoIonize : ababa bagishakisha nnuli za ruswa ni ubujiji ndetse bakwiliye igihano; ababa bakizaka ni ubugome : bazajya bakurwahouko iyo ngeso ibagaragayeho ; abafasha ubugambanyi cyangwa ubuhaharo bw’abera bazajya bacibwa urubanza. Ngizo imbaliro enye za koma za Konstitutio y’u Rwanda.

Iteka-nshinga aliko ntilimaze byose : ryateganyije andi mategeko azajya alishingiraho, agashyirwaho n’Inteko Nkuru cyangwa na Prezida w’lgihugu uko amajyannbere ayakeneye. Naryo ubwaryo ryahindurwa habonetse impamvu zikomeye zituma Igihugu gikeneye ko ryongerwa, ko hagira se ingingo yaryo isubirwaho : aliko bitanyuranije na demokrasi y’ingeli ya Repubulika.

lryo Teka-nshinga abaturage bose bakwiliye kulisoma cyangwa kulisomerwa bakalimenya bose : ni umurage w’igihugu cyacu : ni inkingi y’u Rwanda rwigenga n’inshinga y’ubwishyirukizana bw’umunyarwanda wese.

Ibihugu byose byigenga bigira iryo Teka-nshinga bikulikije ornatwara yabyo : agaragazwa n’ibitekerezo abatowe n’Igihugu bavugira mu Nteko yabo. Sinavuga ko nayabonye yose ; aliko ayo nabonye kandi si make, sinzi ko hall icyo arusha Iteka-nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Tubishimire abatowe n’Itora ry’lkirenga rya Kamarampaka. Tulishimiye abanyarwanda bose.

Abategetsi bose, umutegetsi wese mu rugero rwe, nibaryitaho, ntibanyuranye naryo, Repubulika y’u Rwanda izamererwa neza, yungure amajyambere yayo.

Izajya yitabaza iryo Teka-nshinga mu mahane, mu mpagarara zose zishobora kubDrieka mu nzira y’amajyambere yacu : ba Ministre balimenye, ba Prefe baiimenye, ba Bourgumestre n’Inanna ya Komini baryiteho ; abacamanza base baryubahe ; n’Inteko Nkuru y’ubutegetsi ubwayo hamwe na Preziaa w’lgihugu balibaze mbere yo gushinga itegeko lindi; amaparti aryubahe, ataryubashye areke kwiseka ngo arabaho : kuko azabyutsa amatwara anyuranije Teka nshinga, Leta n’ubucannanza bizamuhanira kugomera Repubulika y’u Rwanda rwajemo umucyo kandi rwigenga.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda n’Iteka-nshinga ryarwo.

Kigali, kuwa 12 desembri 1962

Grégoire KAYIBANDA.